skol
fortebet

"P. Kagame yampakaniye ko Kakwenza Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda": Gen Muhoozi

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha y’Umugoroba yo kuri uyu wa gatatu nibwo inkuru zakomeje kugenda zicicikana ku mbuga nkoranyambaga ko umwe mu banditsi b’ibitabo bakomeye muri Uganda usanzwe utavuga rumbe n’ubutegetsi bwa Kampala yahunze igihugu akerekeza mu Rwanda

Sponsored Ad

Ibi byaje guhamya n’aho umwunganira mu mategeko Me Eroni Kiiza yabihamirizaga ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda ko yahunze igihugu ndetse ari mu Rwanda mu gihe ari gushaka uko yakwerekeza ku Umugabane w’Uburayi.

Mu byatumye uyu Kakwenza Rukirabashaija ahunga, harimo ngo ko mu kwezi gushize yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ze ko akeneye ko Perezida Museveni n’Umuhungu we Gen. Muhoozi bamuha ibyangombwa bye by’inzira akajya kwivuza hanze kuko yari yakorewe iyica rubozo n’inzego z’umutekano wo muri iki gihugu.

Mbere na Nyuma Kakwenza amaze gukorerwa iyicarubozo muri Uganda

Ibi ngo bimaze kwanga nibwo uyu Kakwenza yaje gushaka "Inzira zose zishoboka" aho yaje guca inzira y’ubutaka akagera mu Rwanda nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabitangarije iki kinyamakuru.

Iyi nkuru imaze kuba kimomo nibwo umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba yaje kujya ku rukuta rwe rwa twitter yemeza ko uyu Kakwenza wahunze atamuzi ndetse ko n’ibyo gukorerwa iyicarubozo atigeze abimenya.

Ati" Ntago nzi uyu mwana w’umuhungu uwariwe bavuga ko yakubiswe. Sinigeze mumenya na rimwe kugeza ubwo itangazamakuru ritangiye kumuvugaho, sinigeze mpura nawe cyangwa ngo muvugishe kandi nta n’igitekerezo mfite cyo kubikora."

Gen. Kainerugaba yahakanye ko atazi Kakwenza Rukinabashaija

Yakomeje avuga ko izi nkuru z’uko yahunze kandi akaba ari mu Rwanda yazibonye agahamagara Perezida Paul Kagame ngo abimubaze, undi akamusubiza ko ntawe uri mu Rwanda. Ati:" Navuganye na Perezida Paul Kagame ambwira ko ntawe uri mu Rwanda".


Ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba

Inkuru bifitanye isano:BREAKING: Biravugwa ko Kakwenza Rukirabashaija utavuga rumwe na Leta ya Uganda yahungiye mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa