Abakekwaho gushimuta wa mukerarugendo w’umunyamerika n’umushoferi we bafatiwe muri RDC
Yanditswe: Wednesday 08, May 2019
Abagabo babiri bakekwaho gushimuta mukerarugendo w’umugore witwa Kimberly Sue ukomoka muri US,we n’umushoferi wari umutwaye Jean-Paul Mirenge, bashimutiwe muri pariki yitiriwe Queen Elizabeth kuwa kabiri taliki ya 02 Mata 2019,bamaze gufatirwa muri RDC ndetse bagiye koherezwa muri Uganda aho bakoreye ibyaha.
Uyu munyamerika yashimuswe kuwa kabili taliki ya 2 Mata 2019 hagati ya saa kumi n’imwe na saa moya z’umugoroba muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth, bituma inzego z’umutekano muri Uganda zihangayika.Aba bagabo batse miliyari 1.8 z’amashilingi kugira ngo barekure aba bantu 2 ariko baza kwishyurwa miliyoni 112 gusa.
Aba bagabo bombi bivugwa ko bagize uruhare mu ishimutwa ry’aba bantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, bagiye koherezwa mu gihugu cyabo nyuma yo gufatirwa muri RDC.
Alex Byamukama na Memory Derrick bafatiwe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize.
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yatangaje ko gahunda yo kohereza mu gihugu cyabo aba bagabo irimbanyije.
Polisi yatangaje ko aba bagabo bafatanyije n’undi witwa Onesmus Byaruhanga wafashwe mbere, bagashimuta Kimberly Sue n’uwari uri kumutembereza muri Pariki witwa Jean Paul Mirenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *