skol
fortebet

Abarenga 200 bahitanywe na Tsunami ikomeye cyane yibasiriye Indonesia [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikigo cyo mu gihugu cya Indonesia gishinzwe kurwanya ibiza, cyatangaje ko abantu barenga 222 bamaze guhitanwa n’umutingito wa Tsunami wibasiriye inkombe z’inyanja mu ijoro ryakeye muri iki gihugu, ndetse abarenga 800 bakomeetse mu gihe abantu 30 baburiwe irengero.

Sponsored Ad

Ikirunga cya Anak Krakatau cyaraye kirutse giteza imiraba ikomeye yazamuye amazi menshi ajya mu baturage,asenya bikomeye ibirwa bya Java na Sumatra muri Indonesia bituma benshi bahasiga ubuzima,abandi baburirwa irengero nkuko ibinyamakuru byabitangaje.

Amazu arenga 430,Hoteli 9,ubwato bukomeye 10 ndetse n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye byangiritse ndetse bigwira abantu barakomereka abandi barapfa.
Abaturage baturiye ibi birwa bimuwe igitaraganya ndetse abandi baburiwe irengero kubera iki kiza gikomeye cyavugishije isi yose.

Amashusho yafashwe n’ibinyamakuru bitandukanye yagaragaje ukuntu ibi birwa byangiritse bikomeye ndetse n’ukuntu abantu bakomerekejwe n’iyi Tsunami.

Abahanzi 2 bagize itsinda rya Seventeen baguye muri iki kiza cyateye bari ku rubyiniro bari gushimisha abakunzi babo bo kuri ibi birwa.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa