skol
fortebet

Burundi: Abagizi ba nabi bateye grenade mu rugo rw’umuyobozi wa Komini

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu bataramenyekana bateye gerenademu rugo rwa Denis Niyomuhanyi,usanzwe ari umuyobozi wa komini Mutaho iherereye mu ntara ya Gitega,ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.

Ahagana saa mbili z’ijoro wyo ku munsi w’ejo,nibwo aba bagizi ba nabi bataramenyekana bari bitwaje intwaro binjiye mu rugo rw’uyu muyobozi bahatera gerenade nkuko ikinyamakuru SOS Media Burundi cyabitangaje.

Uyu muyobozi yatangaje ko yakomeretse bidakanganye nyuma y’iyi gerenade yatewe mu rugo rwe ndetse ngo nta kibazo afite kuri ubu.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko aba bantu 5 bateye mu rugo rwa Denis Niyomuhanyi bamaze gutabwa muri yombi igikurikiyeho ari ukubahata ibibazo.

Ibitekerezo

  • Aba nibabandi ngo barwanya Nkurunziza. Babafashe bajye babambika ipingu ubundi babarasire imbere y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa