skol
fortebet

Ntitwiteguye gutsindwa amatora ngo duhunge –Agathon Rwasa

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’ishyaka [Umugambwe] rya CNL witwa Agathon Rwasa yabwiye abanyamakuru ko atiteguye guhunga igihugu cy’Uburundi ngo nuko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha.

Rwasa Agathon abajijwe n’abanyamakuru niba azongera guhunga nk’uko byagiye bigenda mu myaka ishize iyo amatora yagendaga nabi, yavuze ko atazasubira guhunga ahubwo ko ubu ari guhangana mu matora n’abo batavuga rumwe.

Ati “Kiriya gihe nahungaga abashaka umutwe wanje, ariko ubu amatora tuzayitabira nta kabuza..ntitwiteguye gutsindwa amatora ngo duhunge”

Perezida wa CNL,Rwasa Agathon abajiwe ku bivugwa ko amafaranga akoresha mu ishyaka rye ayahabwa n’abazungu [abakoloni],yavuze ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Uko n’ukubeshya kudafashije…nk’ubu abanyamuryango ba CNL bose aho bava bakagera biyemeje gutanga amafaranga y’amarundi ijana, ntitwifata bisi tukajya ahantu tugakoresha inama n’abanyamuryango”.

Inkuru ya UBM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa