Tshisekedi na Kabila bemeranyije gushyiraho guverinoma ihuriweho nyuma y’amezi 7 habaye amatora
Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019
Perezida Felix Tshisekedi na Joseph Kabila yasimbuye bemeye gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zompi nyuma y’aho amezi 7 yari ashize iki gihugu kitagira abaminisitiri batandukanye.
Inkuru y’uko iyi guverinoma igiye gushyirwaho, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Nyakanga 2019 kuri tereviziyo y’igihugu RTNC.
Abashinzwe kumvikanisha impuzamashyaka ya FCC ihagarariwe na Joseph Kabila, na CASH ya perezida Tshisekedi nibo batangaje iyi nkuru nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’izo mpande kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Guverinoma ya RDC izaba igizwe n’abaminisitiri 66 barimo Minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba, watanze n’uruhande rwa Kabila.
Uruhande rwa Kabila kandi ruzaba rufite abaminisitiri 42, naho abasigaye 23 bazaturuka ku ruhande rwa perezida Felix Tshisekedi.Abaminisitiri bazajya muri iyi myanya ntibaramenyekana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *