skol
fortebet

Uganda yataye muri yombi abanyarwanda 40 bari bagiye kwinjira muri RDC

Yanditswe: Friday 05, Apr 2019

Sponsored Ad

Abanyarwanda bagera kuri 40 bafatiwe mu karere ka Kasese muri Uganda kuri uyu wa kane, tariki ya 4 Mata 2019,bazira kutagira ibyangombwa bibemerera kujya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Leta ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi aba banyarwanda ubwo yari mu mukwabo wo gushaka ba rushimusi baherutse gushimuta mukerarugendo wo muri USA wari kumwe n’umushoferi we mu ishyamba rya Queen Elizabeth.

Aba banyarwanda bose ngo bari muri bisi eshatu zifite ibirango bya UBD 338D, UBA 841D na UBE 325P, zanyuraga muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth (Queen Elizabeth National Park) kuri uyu wa Kane,bagiye muri RDC nkuko Nile Post yabitangaje.

Aba banyarwanda bafashwe n’itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba n’abahawe imyitozo idasanzwe bazwi nka ‘Special Forces’ boherejwe gushaka ba rushimusi bashimuse uyu mukerarugendo.

Leta ya Uganda ntiyigeze ishyira hanze imyirondoro y’aba banyarwanda gusa mu bafashwe higanjemo abagabo ndetse harimo abagore n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo pariki yitiriwe umwamikazi Elizabeth yashimutiwemo mukerarugendo w’umunyamerikakazi hamwe n’umuturage wa Uganda uyobora ba mukerarugendo (Guide).Ababashimuse barasaba Uganda kubaha inshungu y’ibihumbi 500 000 by’amadolari ya US ngo babarekure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa