Umugabo wari umaze imyaka 24 yarabuze urubyaro yaguye igihumure akimara kumva ko umugore we yabyaye abana batanu b’impanga
Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018
Umugabo ukomoka muri Uganda yaguye igihumure akimara kumva ko umugore we witwa Honoratha Nakato yabyaye abana b’impanga 5 nyuma y’imyaka 24 barabuze urubyaro.
Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko we n’umugabo we bari barihebye bazi ko batazabyara ariko babifashijwemo n’uburyo bushya bwo kurera intanga uzwi nka IVF ( In vitro fertilisation ) babashije kubyara aba bana batanu.
Nakato wari wishimye cyane yahamagaye umugabo we ngo amubwire iyi nkuru nziza ko bibarutse abana batanu,akibimubwira ahita agwa igihumure ajyanwa igitaraganya mu bitaro nkuko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cya Uganda byabitangaje.
Nakato yavuze ko benshi bamubwiye ko kurera aba bana bose b’impanga barimo abakobwa 3 bizamugora gusa we yavuze ko nta kibazo afite ahubwo yishimiye ko yabashije kubabona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *