skol
fortebet

Umugabo yishe umurwanashyaka wa Black Lives Matter ’ Oluwatoyin Salau’ amunize kubera ibitutsi biteye isoni yari amututse

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Florida witwa Aaron Glee Jr yatawe muri yombi akekwaho kwica umurwanashyaka wa Black Lives Matter Oluwatoyin Salau (Oluwatoyin Ruth “Toyin” Salau) bikaba bivugwa ko yemeyeko yamwishe we n’undi mugore.

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza, Aaron Glee Jr. w’imyaka 49 ubwo yaterefonaga nyina, yamwemereye ko yakoze ubwo bwicanyi anamubwira uburyo yishe Oluwatoyin Salau.

Ku cyumweru, tariki ya 14 Kamena, Aaron Glee Jr yatawe muri yombi ubwo yageragezaga guhungira ari muri bisi yerekeza muri Orlando nyuma yuko umurambo wa Toyin n’undi mugore witwa Victoria Sims w’imyaka 75, wabonetse mu nzu yakodeshaga i Tallahassee.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ngo nyina wa Aaron, Sandra Cutliff yavuze ko umuhungu we yamuhamagaye ku cyumweru akamweemera ko yakoze ubwo bwicanyi, akomeza avuga ko yamubwiye ko yahuye na Oluwatoyin Salau muri bisi nuko akamutumira iwe mu rugo kugira ngo ashobore kwiyuhagira.

Yabwiye nyina ko Oluwatoyin Salau nyuma yo kwiyuhagira, yamusabye ibiyobyabwenge maze yakwanga akamuruma akanamwita “a…. * (Umwoyo) maze bikamutera uburakari. Ati:

Yambwiye ko amaze kuva muri douche yashakaga ‘molly’ [ibiyobyabwenge]. Yamubwiye ko ntayo ari bugure. Yavuze ko yamwise f -as [kurongora ikibuno) anamwita n* …r akanamuruma. Nibyo byamuteye uburakari.

Bivugwa ko Aaron Glee Jr yanize Oluwatoyin Salau akamwica. Yemereye kandi nyina ko yishe Victoria Sims – bamenyanye imyaka myinshi – mu cyumweru gishize nyuma yo kumwita “umunebwe n’umunyamwanda.”bikamurakaza cyane maze akamwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa