skol

Umwana w’imyaka 5 waciwe igitsina bari kumusiramura yahawe akayabo k’amadolari nk’impozamarira

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Urukiko rukuru rwo muri Leta ya Georgia,muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwategetse ibitaro byasiramuye nabi umwana w’umuhungu w’imyaka 5 muri 2013, kwishyura akayabo ka miliyoni 31 z’amadolari umuryango we nk’impozamarira.

Uyu mwana w’umuhungu yahuye n’uruva gusenya ubwo umuganga n’uwari ushinzwe kumufasha barangaraga bari kumusiramura,icyuma kikamukata igitsina cye, byatumye urukiko rwemeza ko akwiriye guhabwa akayabo ka miliyoni 31 z’Amadolari.

Umuryango w’uyu mwana wabwiye urukiko ko igice cyo hejuru cy’igitsina cy’uyu mwana cyangiritse bikomeye ariko abaganga bakamwohereza mu rugo ari kuvirirana aho kumudoda ngo cyongere cyiteranye.

Uyu mwana wacitse igitsina ubwo yari afite amezi 18 gusa,yahawe ubutabera n’urukiko rwategetse Dr Brian Register n’umuforomo we Melissa gutanga aka kayabo.

Aba baganga bakimara guca igitsina uyu mwana,bahise bamupfuka bamwoohereza mu rugo bimuviramo uburwayi bukomeye kuko atashobora kwihagarika iyo yabaga abikeneye.

Ababyeyi b’uyu mwana bifuzaga akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari nk’impozamarira,ariko urukiko rwanzuye ko bagomba kwishyurwa miliyoni 31 z’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa