skol

Umwarimukazi yatawe muri yombi nyuma yo gusambana n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure yigishaga

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Umwarimukazi witwa Natasha Patronsky w’imyaka 24, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 azira gushuka umunyeshuli yigishaga uri munsi y’imyaka 19 y’amavuko,akamushora mu busambanyi.

Uyu mwarimukazi ukomoka muri Espagne ariko wigishaga ku kigo cyitwa Lanier High School muri leta ya Alabama muri USA,yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byo gusambana n’uyu mwana w’umuhungu.

Uyu mwarimukazi yasambanye n’umunyeshuli we ku wa 08 Ugushyingo uyu mwaka bimuviramo kwegura ku kazi ku wa 20 Ugushyingo 2018 nyuma y’aho iki cyaha yakoze cyari kimaze kumenyekana ndetse yatangiye gukorwaho iperereza.

Patronsky yakoraga akazi ko kwigisha kuri iki kigo cyo muri Alabama,nyamara nta mpamyabushobozi imwerera kwigisha yari afite cyane ko muri iyi Leta ibigo byinshi bikunze guha akazi ko kwigisha abantu batize amasomo yerekeranye no kwigisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa