skol

USA: Abacuruzi barimo kurinda amaduka yabo batinya imyigaragambyo ishobora kuvuka nyuma y’amatora

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2020

Abafite amaduka mu mijyi itandukanye y’Amerika barimo gushyira imbaho inyuma y’amadirishya bitegura ko hashobora kuba imidugararo nyuma y’amatora.

Bibaye hashize amezi macye ibikorwa by’ubucuruzi byinshi bisahuwe mu myigaragambyo yabayemo urugomo yakurikiye iyicwa ry’Umunyamerika w’umwirabura George Floyd wapfiriye mu maboko ya polisi mu kwezi kwa gatanu.

Impungenge ko ibiva muri aya matora yo kuri uyu wa kabiri bishobora kutavugwaho rumwe zanagize ingaruka ku masoko y’imari n’imigabane.

Ariko, ibipimo by’ingenzi ku masoko y’imari n’imigabane y’Amerika byasoje umunsi wo ku wa mbere biri hejuru, bihindura ingendo y’igabanuka rikomeye ryabayeho mu cyumweru gishize.

Amakusanyabitekerezo yo mu gihugu agaragaza ko Joe Biden ari imbere mu kugira amahirwe menshi yo gutorwa ugereranyije na mukeba we Perezida Donald Trump.

Ariko uko kuba imbere kwa Bwana Biden kugabanukaho muri leta nkeya zishobora kugena ibiva muri aya matora. Imanza ku majwi azabarurwa zamaze gutangira muri za leta nyinshi.

Mu mwaka wa 2000, kongera kubara ibyavuye mu matora muri leta ya Florida byateje urujijo ku biva mu matora y’Amerika, amasoko y’imari n’imigabane agabanukaho hafi 5%, nkuko bivugwa na Brian Gardner ukuriye igenamigambi i Washington muri banki ya Stifel.

Bwana Gardner araraguza umutwe ko Biden ashobora gutsinda aya matora ariko akaburira ko ibibazo bishobora kuvuka nyuma y’amatora n’ibikorwa by’urugomo, bishobora gutuma amasoko y’imari n’imigabane ahungabana cyane kurushaho kuri iyi nshuro.

Mu cyumweru gishize, iguriro rizwi nka Walmart ryatangaje ko ribaye rihagaritse gucuruza imbunda n’amasasu mu mashami yaryo abarirwa mu bihumbi muri Amerika, rivuga ko rifite impungenge ko habaho "imidugararo mu baturage".

Ariko nyuma y’umunsi umwe ryisubiraho kuri icyo cyemezo.

Mu minsi ya vuba ishize, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Australia byatanze amakuru mashya ajyanye n’ingendo, biburira abaturage ba Australia kwirinda kwerekeza muri Amerika kuko bishoboka ko haba urugomo.

Ibyo biro bya Australia byagize biti: "Mufate ingamba zo kwirinda muri iki gihe cy’amatora. Mwirinde kujya mu turere tuberamo imyigaragambyo".

Abanyamerika barenga miliyoni 96 bamaze gutora mbere y’iyi tariki nyirizina y’amatora. Biraca amarenga ko aya matora ashobora kuba aya mbere yitabiriwe cyane mu myaka 100 ishize.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Ikindi gisasu cyaturikiye muri Bisi yerekezaga hanze ya...

Igipolisi cya Uganda kirimo gukora iperereza ku gisasu cyaturikiye muri...
26 October 2021 0

Sudan: Abigaragambya bishwe abandi babarirwa muri za mirongo...

Abantu batari munsi ya batatu bitangazwa ko bapfuye naho abandi bagera kuri...
26 October 2021 0

Uganda: Igisasu cyahitanye umuntu umwe i Kampala cyigambwe na...

Polisi ya Uganda ivuga ko umuntu umwe yapfuye naho abandi batatu...
25 October 2021 0

Uganda: Igisasu cyaturikirijwe muri Bar-Resto abantu babiri bahasiga...

Mu ijoro ryo wa gatandatu, abapolisi ba Uganda bavuze ko umuntu umwe...
24 October 2021 0

Colombia: Umucuruzi w’ibiyobyabwenge wa mbere washakishwaga cyane...

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge washakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye...
24 October 2021 0

Misile ya Koreya ya ruguru yatumye UN ikora inama y’igitaraganya

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yateranye byihutirwa...
21 October 2021 0