skol
fortebet

Abanyarwanda bahoze muri FDLR bakomeje gutaha ku bwinshi , ubu bageze ku 1500

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Abandi Banyarwanda 800 bahoze muri FDLR bageze mu Rwanda biyongera kuri 700, bose baraturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500.

Sponsored Ad

Barimo abari abarwanyi b’uwo mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani.

Biyongereye ku batahutse mu cyumweru gishize baturuka mu bice bya Kanyabayonga mu ntara ya Équateur ndetse no mu gace ka Walungu.

Abatahuka babanza kubarurwa, abagore ukwabo n’abagabo ukwabo, abagabo bakavuga amapeti bari bafite mu gisirikare.

Ikindi kigaragara mu kubarura abatahuka, ni uko babazwa uduce bari batuyemo mbere yo guhunga igihugu mu myaka 24 ishize, nyuma bagasobanurirwa amazina mashya yitwa aho baturuka, dore ko henshi yagiye ahinduka.

Benshi bemeza ko gutaha mu Rwanda byabateye ubwoba bigatuma leta ya Kongo ikoresha imbaraga. Bavuga ko babwirwaga ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.

Mu kigo cya Mutobo, byitezwe ko bazahamara amezi atatu.

Niho abahoze ari abarwanyi batahutse mu Rwanda bahererwa amahugurwa ajyanye n’uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo bw’imiyoborere y’igihugu.

Abashinzwe gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, bavuga ko byinshi mu Rwanda byahindutse nyuma yaho bahungiye, ari nayo mpamvu bagomba kugira ibyo bigishwa.

Akanama k’igihugu gashinzwe icyo kibazo gatangaza ko mu bahoze ari abarwanyi, harimo abasubizwa mu gisirikare cy’igihugu, abandi bakigishwa imyuga no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’ubufasha bwo kubashoboza gutangira ubuzima bushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa