skol
fortebet

Huye:Ivatiri yarenze umuhanda igeze ku mukobwa mwiza abantu 4 bane barakomereka

Yanditswe: Saturday 24, Aug 2019

Sponsored Ad

Ivatiri yerekeza I Huye yakoreye impanuka mu murenge wa Mbazi ahazwi nko "ku Mukobwa Mwiza" mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 24 Kanama 2019, abantu bari bayirimo bose barakomereka harimo abakomeretse bikomeye.

Sponsored Ad

Iyi vatiri ifite purake RAB 433 yarenze umuhanda ahagana saa mbili z’ igitondo, ubwo yakwepaga umumotariwari imbere yayo, biba ngombwa ko abatabazi bakoresha ishoka kugira ngo abantu bari bahezemo bavanwemo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere, Kamana Andre,yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko umushoferi w’iyi modoka ari mu bakomeretse cyane.

Yagize ati “Umushoferi yakomeretse cyane, ntabwo amazina ye yashoboye kumenyekana. Hari babiri bakomeretse cyane n’ abandi babiri bakomeretse ubona ko bidakomeye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbazi, Clemence Uwimabera, yavuze ko batatu bakomeretse cyane. Avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ umuvuduko mwinshi.

Inzugi z’iyi modoka zangiritse bikomeye zanga gufunguka biba ngombwa ko abaturage bakoresha ishoka mu kwasa imodoka kugira ngo bakuremo abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUB naho umushoferi ari kuvurirwa mu bitaro bya Kabutare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa