Kamonyi : Ikamyo itwara umucanga yagonzwe na Hiace abantu 18 barakomereka
Yanditswe: Saturday 24, Aug 2019
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Kanama 2019,imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yagonze ikamyo itwara umucanga izwi nka HOHO iyiturutse inyuma, mu murenge wa Gacurabwenge hafi y’ibiro by’akarere ka Kamonyi abantu 18 bari bayirimo barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ryo hafi y’ahitwa Rwabashyashya,yakomerekeyemo abantu 18 ariko biravugwa ko 10 bakomeretse cyane.Kugeza saa tatu z’ijoro abatabazi bari bakigerageza gufasha abakomerekeye muri iyi modoka.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuze ko yabaye ahagana saa 18h20 ubwo iyi minibus ifite plaque ya RAA 926 R yagonganaga n’iyi kamyo itwara imicanga ifite plaque ya RAD 924X.
Iyi Hiace yerekezaga I Kigali yarimo abagenzi 18 yangiritse cyane bituma n’aba bagenzi bose bakomereka gusa kubw’amahirwe ntawahise ahitanwa n’iyi mpanuka nubwo abantu 10 barembye cyane.
Umushoferi w’iyi kamyo yahise aburirwa irengero mu gihe uwa Hiace we yakomeretse cyane ndetse ngo abamubonye yari yahungabanye.
Iyi niyo modoka ya Hiace yagonze ikamyo itwara umucanga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *