skol
fortebet

Mu mugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umusore wapfuye akiri muto

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 22 na 28 y’amavuko wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Sponsored Ad

Ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2019, nibwo umurambo w’uyu musore wagaragaye uri mu mugezi wa Nyabugogo mu Kagari ka Nyabugogo.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu murambo wabonywe n’umwana watambukaga hafi aho ahita abibwira abandi baturage na bo bihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE ko uyu murambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

Yagize ati “Ni byo umurambo wagaragaye mu mazi ariko bawukuyemo bawujyanye ku Bitaro bya Kacyiru. Uwo muntu ntabwo aramenyekana.’’

Yongeyeho ko uyu murambo nta bikomere wari ufite ndetse hari umuturage wari warangishije ko yabuze umuntu we wahise yoherezwa ku Bitaro bya Kacyiru ngo arebe ko uwo murambo ari uwo muntu.

Si ubwa mbere mu mugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umuntu wapfuye kuko kuwa 10 Kamena 2019, hagaragaye undi murambo w’umusore.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa