skol
Kigali

Leta y’ u Rwanda igiye kubaka imihanda mishya ya kaburimbo irimo uwa km 123

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 4 December 2018

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Ngirente yatangaje gahunda zitandukanye u Rwanda rufite mu rwego rwo kubungabunga imihanda harimo na gahunda yo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 394.


Yabitangaje kuri uyu wa Kabili tariki 4 Ukuboza 2018, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda.

Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ikigero cy’ubwiza bw’imihanda cyarazamutse kigera kuri 97% ugereranyije n’intego Guverinoma yari yarihaye yo kugeza kuri 95%.

Yakomeje agira ati “Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa km 394, gusana imihanda ya kaburimbo ingana na km 534.8, ndetse no kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo y’uturere n’imijyi ya km 350”.

Mu mihanda mishya ya kaburimbo igiye kubakwa harimo uwa Ngoma-Bugesera-Nyanza wa km123, ubu hamaze gutangwa isoko ukazakorwa kuva mu 2019 kugeza mu 2022. Huye-Kibeho-Ngoma/Munini ufite uburebure bwa km 66 uzaba warangije gukorwa mu 2021.

Indi mihanda ya Leta izubakwa irimo Base-Butaro-Kidaho wa km 68, uwa Base–Gicumbi-Rukomo-Nyagatare ureshya na km124 n’uw’Akagera- Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera wa km13. Iyi mihanda yose ikazaba yuzuye mu bihe bya vuba.


Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente

Aho amafaranga azava..

Dr Ngirente yavuze ko mu mwaka w’ ingengo y’ Imari 2018/19 u Rwanda rufite miliyari 124 z’ amafaranga y’ imbere mu gihugu ma miliyari 90 z’ amafaranga azaturuka hanze.

Imihanda yamaze kubakwa…
Mu rwego rwo guteza imbere imihanda kugeza 2018, uburebure bw’imihanda yose mu Rwanda ni Km 38.803,4. Imihanda ya leta ni km 2.749, naho imihanda ya kaburimbo muriyo ikaba km 1.379, iy’igitaka ni km 1.370.

Imihanda y’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ni km 13.565. Imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye muriyo ni km 232,92. Imihanda y’igitaka ni km 13.332,08 naho imihanda ireshya na km 22.489,4, iya kaburimbo n’amabuye ni km 326 igitaka ikaba km 22.163.4.

Imihanda ya kaburimbo ya Leta yasanwe kuva 2011-2018, irimo uwa Kigali - Musanze ureshya na km 88, uwa Kigali - Gatuna wa km 78, Rusizi - Crete Congo Nil - Kitabi uresya na km 93.2, na Karongi-Rubengera wa km 17, igiteranyo kikaba ibirometero 276.2.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble amani

    turabemera cyane muri gukora,Imana ibongerere,nimukore n’imihanda yo mu muhima ariko yarangiritse cyane,munsi ya yamaha ujya kuri police no kuva kinamba hejuru yikiraro ujya kwa mutangana hose hakenewe kaburimbo kuko hazagabanya embouteillage iba mu mihanda ya poid lours,Murakoze

    December 2018

Inzindi nkuru

RDB yafashe ingamba zikakaye mu rwego rwo kurandura burundu serivisi mbi mu...

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022,haraye habaye umuhango wo...
21 May 2022 0

Abategereje umushahara fatizo basubize amerwe mu isaho-“Ubusesenguzi”

Inzego zitandukanye zakunze kugaragaza ko kuba umushahara fatizo u Rwanda...
20 May 2022 0

U Rwanda rufite ububiko bwa Gaz ishobora kumara iminsi 5 gusa

Minisitiri w’Intebe yavuze ko impamvu kugena ibiciro bya gaze byagoranye ari...
19 May 2022 0

Chia Seeds, igihingwa cyaturutse Amerika y’Amajyepfo cyerera amezi atatu...

Gahunda y’ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ya...
18 May 2022 0

Hatangajwe akayabo kagiye gushyirwa mu Ikigega Nzahurabukungu mu cyiciro...

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangije ku...
18 May 2022 0

Leta y’u Rwanda yijeje gushakira igisubizo izamuka rihanitse ry’ibiciro

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverioma yiteguye gufata...
18 May 2022 0