Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragararo inzu yitezweho gufasha Leta kugera ku ntego yo kugabanya ubushomeri
Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro inyubako izahugurirwamo abigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro avuga ko iyi nyubako n’ ibikoresho birimo ari ingenzi cyane kugira ngo u Rwanda rubone urubyiruko rufite ubumenyi bukenewe ngo rube igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Yagize ati “Inyubako n’ ibikoresho bigezweho bizafasha mu guhungura abarimu b’ amasomo y’ ubumenyi ngiro TVET Trainer Institute (RTTI) biri muri IPRC - Kigali byafunguye muri iki gitondo bizagira uruhare mu gutanga ubumenyi bukenewe mu rubyiruko ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni 6 z’amadolari ya Amerika ku nkunga y’umuryango w’abanyakoreya KOICA watanzemo miliyoni 5.3 z’amadolari ya Amerika.
Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya guverinoma y’ u Rwanda yashimiye igihugu cya Korea ku bw’ ubufatanye by’ umwihariko uruhare KOICA igira mu burezi.
Mu rwego rwo kugabanya ubushomeri Leta y’ u Rwanda irimo guteza imbere amasomo y’ ubumenyi ngiro kuko ariyo abafasha abarangiza amashuri kwihangira imirimo.
Ibitekerezo
Ngo ubushomeri ?yewee!