skol
fortebet

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’ ingabo z’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwinjiza mu gisirikare abifuza kujya mu byiciro bitatu bitandukanye birimo abasirikare bato, abifuza kuba abofisiye nyuma y’ imyaka itatu n’ abifuza kuba abofisiye nyuma y’ umwaka umwe.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF abifuza kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda baziyandikisha ku biro by’ uturere twabo guhera tariki 1 kugeza tariki 26 Gashyantare uyu mwaka.
Uwifuza kujya mu ngabo z’ u Rwanda mu basirikare (…)

Ubuyobozi bw’ ingabo z’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwinjiza mu gisirikare abifuza kujya mu byiciro bitatu bitandukanye birimo abasirikare bato, abifuza kuba abofisiye nyuma y’ imyaka itatu n’ abifuza kuba abofisiye nyuma y’ umwaka umwe.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF abifuza kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda baziyandikisha ku biro by’ uturere twabo guhera tariki 1 kugeza tariki 26 Gashyantare uyu mwaka.

Uwifuza kujya mu ngabo z’ u Rwanda mu basirikare bato agomba kwerekana icyangombwa cy’ uko yarangije amashuri atandatu yisumbuye kandi akaba afite imyaka kuva kuri 18 kugera 21.

Uwifuza kuba umusirikare w’ umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ imyaka itatu agomba kwerekana icyemezo cy’ uko yarangije amashuri yisumbuye mu mashami arimo ubugenge, ubutabire n’ imibare PCM, Ubugenge ubutabire n’ ibinyabuzima PCB, n’ ubumenyamuntu Humanities. Agomba kandi kuba yaratsinze ku kigero cyo hejuru mu ishami yize no kuba afite imyaka kuva kuri 18 ariko atarengeje 21.

Umunyarwanda/kazi wifuza kuba umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ umwaka umwe asabwa icyangombwa cy’ uko yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza A0, kuba afite imyaka kuva kuri 21 kugera kuri 24 no kuba atarengeje 27 ku bize ubuganga na engineering.

Awiyandikisha kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda bitwaza irangamuntu, icyemezo cy’ amashuri yize , icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no myifatire gitangwa n’ ubuyobozi bw’Umurenge.

Iri tangazo riboneka ku rubuga ry’ ingabo z’ u Rwanda www.mod.gov.rw

Ibitekerezo

  • Nitwa ueizryimana jean claude nabazaga kubantu bagufi batagera kubipimo kandi bafite ubushake

    Muraho nitwa munezero olivier
    ese ufite birote ya s3 ntabwo mumwakira
    Murakoze

    Muraho nitwa munezero olivier
    ese ufite birote ya s3 ntabwo mumwakira
    Murakoze

    Mwaramutse nitwa Aimable ngabire nabazaga umuntu ufite imyaka30 mwamufata? murakoze

    nabazaga uwarangije s3yemerewekwiyandikisha

    Ubu mwatangira kwiyandikisha guhera kutariki 08/01/2023

    Ese birashoboka ko umuntu wacikanwe no kwiyandikisha yazarya kuri site imwegereye afite Ibyangombwa bisabwa bakamufasha

    Itangazo rya2022 rizasohoka ryari

    Kocyaka kurya mugisikare nzabinyuzahe bampfasha

    Nabazaga itangazo rya , 2022 nimba ririho

    Nabazaga nimba itangazo rya 2022 rizasohoka ryari murakoze

    Nabazaga nimba itangazo rya 2022 rizasohoka ryari murakoze

    Abari waiting muri reserve force mubatekerezaho iki? Murakoze kugisubizo cyanyu muzaduha

    Ese itangazo ry’uyumwaka 2022 ryarasohotse? Mu tubwire.

    Nabazaga niba itangazo ryuyumwaka kubifuza kwinjira mungabo z’U Rwanda ryaratangajwe

    Nabazaga niba itangazo ryuyumwaka kubifuza kwinjira mungabo z’U Rwanda ryaratangajwe

    Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata

    Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata

    Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata

    Nitwa Akayezu Charles murugo ni rusizi ndangije kwiga 2022 ikiciro cyakabiri cy’amashuri yisumbuye cg S6MEG ndifuza guhabwa amahirwe yogukorera urwatubyaye,murakoze ndifuza ayomahirwe yogukorera igihugucyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa