skol

Rusizi: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwambura umugore ibihumbi 225 FRW

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 October 2020

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 35, ukekwaho kwambura umugore w’imyaka 53 amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 225,000.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 19 ukwakira ku isaha ya saa moya, uwo mugabo yateze uriya mugore agiye guhaha, amwambura ariya mafaranga.

Yagize ati “Yamuteze ku mugoroba agiye guhaha amukubita hasi umwambura amafaranga ibihumbi 225,000 yari afite mu mweko.”

CIP Karekezi yavuze ko ibyo bimaze kuba, uwo mugore yahise abimenyesha abanyerondo bari hafi aho, bakurikiye uwo mugabo bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga. Abo yasengereraga bagerageje kurwanya abanyerondo bituma acika, ariko abapolisi bafatanyije n’abaturage baramushakisha afatwa mu gitindo tariki ya 20 ukwakira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko uwo mugabo yari asanzwe avugwaho gutega abantu akabambura we n’abandi bantu bagishakishwa. Ahantu ngo bategera abaturage harazwi kuko hegereye igishanga, iyo bamaze kwambura umuntu bahita bajya kucyihishamo.

Uwo mugabo yafatiwe mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi, ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira. Yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nkaka kugira ngo hatangire iperereza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore yagiye kwigurisha ku muhanda kubera ubukene bukabije...

Muri leta ya Kano yo muri Nigeria umusore yagiye ku muhanda afite icyapa...
25 October 2021 0

Rulindo:Umugore waherukaga kwishinganisha mu buyobozi yatwikishijwe lisansi...

Umugore witwa Mukagatare Clementine w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Shyorongi,...
25 October 2021 0

Rubavu: Umusore w’imyaka 20 yarashwe n’abataramenyakana ahita...

Umusore w’imyaka 20 witwa Shurudiya Hitimana yarasiwe mu murenge wa...
22 October 2021 0

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0