Ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ryatangiye ibiganiro mu bayoboke baryo bisa n’imbanzirizamushinga yo guharurira inzira Joseph Kabila kugira ngo aziyamamarize kongera kuyobora DRCongo.
Abategetsi mu Butaliyani bari gukora ibishoboka byose ngo bafashe abimukira binjiye mu gihugu bakoresheje ubwato mu mpera z’icyumweru dusoje, binjiriye ku nkengero z’amazi mu majyepfo y’igihugu.
Roland Mesnier, wavukiye mu Bufaransa wahoze ateka imigati y’ibiro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House, watekeye ba Perezida batanu b’Amerika, yapfuye ku myaka 78.
Mu murwa mukuru wa Angola habereye imihango yo gusezera no gushyingura uwahoze ari perezida José Eduardo dos Santos wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize kwa Nyakanga.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Rwanda Meteorological Agency) cyatangaje guhera mu kwezi gutaha kwa Nzeri kugera mu Kuboza uyu mwaka wa 2022, hari ibimenyetso bigaragaza ko imvura izagabanuka...
Abasirikare ba Uganda UPDF n’aba DR Congo FARDC basanzwe bahuriye mu mugambi wo guhashya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ADF irwanya Uganda.