Nk’ibisanzwe mu bihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza,UK,mu mpera z’icyumweru abenshi biroha mu tubari no tubyiniro bakanywa inzoga zitagira ingano ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu byari bikabije aho bamwe mu bagabo bananiwe kwambara amapantaro.
Mu mujyi wa Blackpool mu Bwongereza niho hari huzuye abantu benshi bari basinze cyane aho bamwe mu bakobwa bananiwe guhagarara bemyi barabarandata mu gihe abasore bo bananiwe kwambara amapantaro bayambikwa n’abapolisi.
Ijoro ryakeye ryari injyanamuntu kuri aba bongereza bataye umutwe kubera agasembuye bamwe baryama mu muhanda nkaho ari ibitanda by’iwabo.
Aba bongereza banyoye agasembuye kubera ko muri UK hose hari ikiruhuko kizwi nka Bank Holiday aho abakozi bose baruhuka,ababishoboye bakagana utubari kuricurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *