skol
fortebet

Diamond yavuze ukuntu umukunzi we Tanasha amuryohereza mu buriri

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz yabwiye abakunze be bo mu gihugu cya Kenya ko umukunzi we mushya Tanasha Donna ari umwamikazi mu gitanda ndetse amuryohereza cyane mu gihe cyo gutera akabariro.

Ubwo Diamond Platnumz yaririmbiraga abakunzi be bo mu gace kitwa Embu muri Kenya ku munsi w’ejo Taliki ya 24 Ukuboza 2018, mu bitaramo bitandukanye yise ‘Wasafi Festival’,yabwiye abafana be ko Tanasha Donna ari mwiza cyane, ndetse yuzuza ibyishimo bye iyo bari gutera akabariro.

Yagize ati “Tanasha ameze neza cyane.Ni umunya Kenyakazi mwiza ndetse ikirenze kuri ibyo amenya ibyo nkeneye iyo turi mu gitanda.”

Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22,ari mu munyenga w’urukundo na Diamond Platnumz ndetse aba bombi bemeranyije ko bazarushinga taliki 14 Gashyantare 2019 ku munsi w’abakundana.

Tanasha usanzwe ari n’Umunyamakuru wa NRG Radio,aherutse kugaragara yasohokanye na Diamond mu mujyi wa Mwanza uteganye ikiyaga cya Victoria.

Diamond yavuze ko umukunzi we Tanasha amuryohereza mu gitanda

Ibitekerezo

  • Iyi sugabo ni ikigoryi. Ibyabereye mu buriri ubundi nibanga rya 2.

    Abo bataye umutwe kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa