Hari gukorwa Filime nyarwanda igamije kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge ikoze mu buryo bwa action[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018
Nyuma yo gukora film zitandukanye zagiye zikundwa n’abantu batari bake ku isoko nyarwanda Nka Film Ibitambo by’abazimu,Wikwiheba,Umurage w’urupfu, Amaraso mabi,ibivejuru n’izindi zitandukanye ubu hagiye gukinwa film yo kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.
Izi ni zimwe muri Filime zavuye muri THE JASON FILMS Lmtd
Iyi Filimi ikaba izagaragaramo abakinnyi b’abanyarwanda bamaze kubigira umwuga,aho umuntu yavuga nka NKOTA Eugene,ILUNGA Longin,Didier KAMANZI,GAKWAYA Celestin,MUGABE Onesphore,ndetse n’izindi mpano nshya zizakinamo.
Jason Tuyishime ari nawe ufite mu nshingano ze iyi filimi,yagize ati "Iyi ni Filimi nashyizemo ingufu zose izaba ikoze mu bwoko bwa Action,kuko ni filime izaba igamije kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’abantu".
Guhera kuwa mbere akaba aribwo iyi Filimi izabaga igamije kurwanya Icuruzwa ry’Ibiyobyabwenge n’Abantu bazatangira gufata amashusho y’ayo ya mbere.
Martin Promoter nk’umwe mu mpano nshya zizagaragara muri iyo Filime
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *