skol
fortebet

Ishimwe Dieudonne utegura Miss Rwanda yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Mwiseneza Josiane

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up yavuze ko Mwiseneza Josiane akunzwe nkuko n’abandi bakobwa bamwe na bamwe bitabiriye mu myaka ishize ndetse yemeza ko nta gitutu batewe n’abafana be.

Ishimwe yabwiye abanyamakuru ko Mwiseneza bamufata nk’undi mukobwa wese witabiriye irushanwa ry’uyu mwaka ndetse nta gitutu na kimwe baterwa n’uruvunganzoka rw’abafana be bakomeje kugaragaza ko bifuza ko yakwambikwa ikamba.

Yagize ati “Kuba akunzwe ni byiza ariko nta gitutu bidushyiraho.Umuntu wese aba abona ikipe ye igomba gutwara shampiyona, ati ‘umusifuzi yatwibye penaliti (n’igihe atayibye), mu irushanwa ni ko bigenda.

Kuba yakundwa ni ko Anastasie yakunzwe, ni ko Honorine yakunzwe, ba Kalimpinya, urumva ikijyanye n’amarangamutima y’abantu ntabwo dushobora kukigenderaho.Miss Rwanda ni irushanwa rifite amabwiriza n’amategeko rigenderaho, ntabwo harimo kuba Miss ari we urimo kuvugwa n’abantu benshi, ahubwo Miss ni ufite ubwiza, ubwenge n’umuco.”

Mwiseneza Josiane waturutse I Karongi akaza guhatana n’abakobwa biganjemo abo mu mujyi wa Kigali,yakoze benshi mu banyarwanda ku mutima kubera icyo cyizere yigiriye ndetse benshi bakomeza kugaragaza ko ariwe bifuza ko yahabwa iri Kamba.

Abafana ba Mwiseneza Josiane ntibaheze mu magambo gusa ndetse bakoze ibikorwa byinshi bigaragaza ko bamushyigikiye birimo no kumuhundagazaho amajwi kuri SMS ngo akomeze muri aya marushanwa.

Uku gutora kuri SMS kwatangiye kuwa 19 Mutarama 2019 ariko kugeza magingo aya niwe uhorana amajwi aruta cyane ay’abamukurikiye.

Ku munsi wa mbere yagize SMS 35.114 zikubye inshuro zisage ebyiri uwamugwaga mu ntege Bayera Nisha Keza wari ufite 14.527; umunsi wa kabiri Josiane atorwa kuri SMS 18.394 akurikiwe nanone na Bayera Nisha Keza (10.471), ku munsi wa gatatu Josiane aza ku isonga na SMS 21.937 akurikiwe na Uwicyeza Pamela (18.930) mu gihe ku munsi wa kane yongeye kuza na SMS nyinshi (21.937) akurikiwe nanone na Uwicyeza Pamela (18.930).

Ishimwe Dieudonne yavuze ko abafana ba Mwiseneza batabateye igitutu

Ibitekerezo

  • Ese ko numva uyu mukobwa Josianne yateje ikibazo muri miss rwanda zose zabayeho? ndashaka kubaza abo bategura miss rwanda ikibazo1 gusa: ko muvugango abafana ba josiane ntibabatera igitutu ngo atorwe, Gutora Hakoreshejwe SMS Voting bimaze iki muri miss rwanda? Ahubwo mubigaragara buriwese aba ashaka kwikuriramo inyunguze bwite zitari iz’igihugu muri rusange.
    Ayamafaranga tutakaza dutora ababakobwa asobanura iki muri miss rwanda? Umusaza ( KAGAME) Yaravuze ngo< utazi iyo ava ntamenya iyo ajya>. 1.JOsiane umushingawe ni indashyikirwa kuko azi akababaro ka bariya bana bo mubyaro
    2. Josianne ni umunyarwanda kazi w’ujuje byose kdi ni mwiza.
    3. Josiane ni Umuhanga kdi arakunzwe murwanda no hanze yarwo.
    4.N’ibindi byinshi byumumaro twamubonanye
    Nyakubahwa Dieudone ndagusaba kutagaragaza amarangamutima yawe muri miss rwanda kuko abo bakobwa bose bo mumigi mutora nibeza koko, ariko niba baravutse babona ibyiza gusa ntibazumva uburemere bwabatarabibonye,
    Joziane abizi byose ibyiza nibibi. Naho igitutu uvuga , ahubwose kitaguteye gushishoza ngo muzatore uzagirira urwanda umumaro mwaba mukoze iki?

    Ooooh ooooh eeeeeeeee niyo mpanvu ndavyunvise bazana abiwabo akaba aribo bashiramwo. Mbega muri barya uwutari mwiza ninde??? Uuuuuuuuu ngo mu Rwanda nta Ruswa yooiiiii Ruswa barayiriye vyavuzwe keeeera Muyango yarayitanze muzoraba ko atariwe aba miss

    Ddonne tugusabye ko isura subwo miss.miss ni All actions ningombwa ko judge être profitioner

    nonese ibyo ninde wariwabibajije kuburyo bajya kuvuga NGO ntibatewe igitutu nawe kuba wafata microphone ukavuga uganisha kumuntu urimurinyampinga bisobanuyeko nawe ubona ubudahangarwa bwe bwaguteye ubwoba nonese abo ba miss bose yavuze aho haruguru ninde wahawe imodoka atatsinze cg ninde wemerewe inka atafashe ikamba cg ninde winjirije miss Rwanda nka josiane nabo baramutinye kuko josiane iyo aza kuvamo mbere ubu niryo rushanwa ryabo ntawe uba ukiryitayeho guhera miss rwnda yatangira kubera josiane abahanzi baramuririmbye biteye ubwoba ikindi nibenshi bakoze ibikorwa biburizwamo kubera uwo mukobwa benshi baje murwanda mubitaramo ntibamenyekana ndetse harinabatinye kuririmba ngo basohore irirushanwa ritararangira

    Naho muhera murya ruswa, singaye na Marie immacule wavuze ko miss Rwanda ntacyo yinjiza nukubera ayomarangamutima yanyu NGO ubwiza. Umwiza se udafite umuco utazagira aho ageza abanyarwanda yaba amaze iki? Muduhe miss abanyarwanda dushaka umushinga we ninyamibwa kandi ninawo reta irimo irwana nawo.

    Ko iyi miss "Cogebank" iteye urujijo mwaretse kutirira igihugu cyangwa mukayihagarikira aho igeze ko ari ho mwaba mubaye abagabo! Biraruta.

    Ko iyi miss "Cogebank" iteye urujijo mwaretse kutirira igihugu cyangwa mukayihagarikira aho igeze ko ari ho mwaba mubaye abagabo! Biraruta.

    Ishimwe Dieu donne ,ibyo atubwira ntago byumvikana, ubwiza c ,avuga ninde utari mwiza kubari muri boot camp , ntawe udafite ubgenge,kandi ntawe udafite umuco,bose ni beza kuko imana yabaremye kimwe ,don’t insist your decision in that competition please everyone has a chance to get achieved
    On that final of miss Rwanda,Don’t attract the emmotional in that competition.

    Ishimwe Dieu donne ,ibyo atubwira ntago byumvikana, ubwiza c ,avuga ninde utari mwiza kubari muri boot camp , ntawe udafite ubgenge,kandi ntawe udafite umuco,bose ni beza kuko imana yabaremye kimwe ,don’t insist your decision in that competition please everyone has a chance to get achieved
    On that final of miss Rwanda,Don’t attract the emmotional in that competition.

    Ubundi rero muri qualities z,umuyobozi hazamo na sel f confidence, no kugira sang froid. Ubu se nk,uyu ibi byari ngombwa ko abivuga koko?🤔🤔🤔🤔🤔

    Mwiriwe neza rwose ibyo Dieudonne avuze ndabyemeye najye shyingikiye Josianne kuba yaritinyutse nintabwe ikomeye ariko ibyo sibyo byamuha kuba miss Rwanda. Miss Rwanda ifite amategeko kuba twaramukunze tukamutora akaba yaraturutwe mucyaro sibyo byajya hejuru yibyo amategeko avuga kuri miss Rwanda. ariko nimureke tureke kwitesha agaciro dutukana , abanyamakuru namwe nimureke kudushyushya imitwe cyane abo kuri you Tube nguvuze josianne murahita mushyushya inkuru maze abatukana nabo bave hasi kuvuga ko josianne ari mubi siko ahita aba mibi mureke twubahe indanga gaciro zacu. ikindi kandi abo bana bose na banyarwandakazi ,nibeza ,turabakunda ariko hazavamo umwe niwe uzahabwa ikamba. nimureke abanshyizwe miss Rwanda bakore akazi kabo kandi bakurikize amategeko natwe twihe agaciro.

    Abenshi batora ni urubyiruko kandi mbona Bose bamushyigikiye, Hari abakeneye impinduka hakaba na babikora kubera umuhate yagaragaje bitewe n’amateka y’ubuzima bwe,hakaba n’abandi babikora bikinira ngo barebe uko bizarangira

    ariko nkumuyobozi ntiyagakwiye kuvuga gutya pe kuko numubyeyi wacu president wa republica yariyamamaje turamutora atorwa kubwamajwi menshi yabaturage kuko twari tumukunze ndetse nibikorwa bye so iyo bitaba ibyo hari gutorwa ubonetse wese , ubwo rero ntimukirwe muta umwanya ngo muratora miss rwanda rwose mujye munoma ntamarushanwa abayeho

    Jewe ndumurundi nakurikiye kuva kera iri rushanwa rya miss rwanda2019 ,rero nagire mbaze nti ko mwavuzeko miss agomba kuba afite ubwiza,ubwenge numuco ese ayo majwi yabaturagi murayashakaho iki namba ataco afasha?iyo mico,ubwiza,nubwenge mwebwe ntimwovyirabira mutiriwe muragora abaturagi kaboneko naho bohitamwo uwo bipfuza muvugako atagaciro mubiha?cank nukugirango abaturagi babafashe kuronka uburyo buciye muri communication nayubundi amajwi yabo ntacavuze?muravuga nkaho umengo ivyo votes par sms ntaco bivuze ko mwebwe mufite ibindi mureba kumwigeme!ese mwagiye muvyikorera kugiti cyanyu ko mbona uvuzengo ivyabaturagi ntaco bimaze?ikivyemeza nuko mubwiza,umuco,nubwenge wavuze byose bishingigwaho baraba miss rwanda ntahagaragara amajwi yabaturagi!!

    ariko ko miss muba mumuzi mwagiye mu mushyiraho ntarushanwa ribaye ngo akayabo karinde kahashirira?

    Ndumiwe kabisa, abanyarwanda bifuza josianne nukuvugako batareba kure se , ese kuki mushyiraho gutora hakoreshejwe sms myagiye mubyikorera“ GUSA NDABAMENYESHAKO IYI ARI INSHURO YANYUMA HATORWA MISS RWANDA, EJO UZABA UBWIRA UBWO ABATEGAGA AMARAMUKO MURI MISS RWANDA MUSHAKIRE AHANDI“

    Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho ariko Josiane ko tuzi ibyo azakora naba miss bariya bandi bo ko ntacyo tuzi bazakora

    Ariko jye ndumiwe burya abanyarwanda turacyafite ikibazo cy’imyumvure irimwo n’ubujiji bwinshi. Iyo bavuga Josiane wagirango niwe mukobwa wenyine uri muri ririya higanwa. Nimutuze ariya ni amarushanwa’ kereste Niba mushaka KO aguma wenyine bakaterura ikamba bakarimuha.Ibyo Dieudonné yavuze nibyo.

    Ark Abanyarwanda tuzagira Democracy mubintu bindi bitari politics ryari?

    Ubwo abanyarwanda Bashyigikiye Josiane Bose Dieudone ashatse kubagira 0
    Nonese kuki bashyiraho gutora Niba bidafite ishingiro?
    Josiane Niwe ukwiriye kuba Miss Afite ubwiza karemano budasize Mukorogo
    Afite mu mutwe kko asubiza Neza kdi agasubiza ibisubizo By’ubwenge
    Afite Umuco kko biranagaragara kuri twese
    Kuba mumushinja kutamenya icyongereza neza si Umwongerezakazi icyo avuga kirahagije gipfa kuba cyumvikana

    Ark Abanyarwanda tuzagira Democracy mubintu bindi bitari politics ryari?

    Ubwo abanyarwanda Bashyigikiye Josiane Bose Dieudone ashatse kubagira 0
    Nonese kuki bashyiraho gutora Niba bidafite ishingiro?
    Josiane Niwe ukwiriye kuba Miss Afite ubwiza karemano budasize Mukorogo
    Afite mu mutwe kko asubiza Neza kdi agasubiza ibisubizo By’ubwenge
    Afite Umuco kko biranagaragara kuri twese
    Kuba mumushinja kutamenya icyongereza neza si Umwongerezakazi icyo avuga kirahagije gipfa kuba cyumvikana

  • 1
  • 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa