Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up yavuze ko Mwiseneza Josiane akunzwe nkuko n’abandi bakobwa bamwe na bamwe bitabiriye mu myaka ishize ndetse yemeza ko nta gitutu batewe n’abafana be.
Ishimwe yabwiye abanyamakuru ko Mwiseneza bamufata nk’undi mukobwa wese witabiriye irushanwa ry’uyu mwaka ndetse nta gitutu na kimwe baterwa n’uruvunganzoka rw’abafana be bakomeje kugaragaza ko bifuza ko yakwambikwa ikamba.
Yagize ati “Kuba akunzwe ni byiza ariko nta gitutu bidushyiraho.Umuntu wese aba abona ikipe ye igomba gutwara shampiyona, ati ‘umusifuzi yatwibye penaliti (n’igihe atayibye), mu irushanwa ni ko bigenda.
Kuba yakundwa ni ko Anastasie yakunzwe, ni ko Honorine yakunzwe, ba Kalimpinya, urumva ikijyanye n’amarangamutima y’abantu ntabwo dushobora kukigenderaho.Miss Rwanda ni irushanwa rifite amabwiriza n’amategeko rigenderaho, ntabwo harimo kuba Miss ari we urimo kuvugwa n’abantu benshi, ahubwo Miss ni ufite ubwiza, ubwenge n’umuco.”
Mwiseneza Josiane waturutse I Karongi akaza guhatana n’abakobwa biganjemo abo mu mujyi wa Kigali,yakoze benshi mu banyarwanda ku mutima kubera icyo cyizere yigiriye ndetse benshi bakomeza kugaragaza ko ariwe bifuza ko yahabwa iri Kamba.
Abafana ba Mwiseneza Josiane ntibaheze mu magambo gusa ndetse bakoze ibikorwa byinshi bigaragaza ko bamushyigikiye birimo no kumuhundagazaho amajwi kuri SMS ngo akomeze muri aya marushanwa.
Uku gutora kuri SMS kwatangiye kuwa 19 Mutarama 2019 ariko kugeza magingo aya niwe uhorana amajwi aruta cyane ay’abamukurikiye.
Ku munsi wa mbere yagize SMS 35.114 zikubye inshuro zisage ebyiri uwamugwaga mu ntege Bayera Nisha Keza wari ufite 14.527; umunsi wa kabiri Josiane atorwa kuri SMS 18.394 akurikiwe nanone na Bayera Nisha Keza (10.471), ku munsi wa gatatu Josiane aza ku isonga na SMS 21.937 akurikiwe na Uwicyeza Pamela (18.930) mu gihe ku munsi wa kane yongeye kuza na SMS nyinshi (21.937) akurikiwe nanone na Uwicyeza Pamela (18.930).
Ishimwe Dieudonne yavuze ko abafana ba Mwiseneza batabateye igitutu

Ibitekerezo
Ishimwe Rwose urakoze kubwiza abantu ukuri njyewe ndabyumva hundred percent
(agaciro peace=ishimwe dieudonne) ubu se wibeshye ko ndi umunyamahanga ibikorwa byose simbibona amabwiriza agenga ibikorerwa mu gihugu avuga niwowe na dieudonne mubigena ? niba se ari iteka mwashyizeho mwaretse kujya mutesha abantu umwanya mukajya mubigenera abo mwifuza n’igihe cyose mushakiye ?
Ntampamvu y’ Igitutu mukore akazi kanyu kd turabizeye.
Nimpamvuki atabatera igitutu nkumuntu ufite abafana benshi, ese abafana bagira kangahe ku ijana mukwambikwa ikamba ryanyampinga?
Hhhhhhhhhhhhhh nicyo mbakundira rwose mwivamo nk’inopfo ubwo ikamba nubundi uwo muzariha twaramumenye. Ikiza nuko mwidecraye hakiri kare ko miss w’abanyarwanda mutazamuha ikamba rye. Hhhh muyango yakoze akazi kose mbere. shaa miss rwanda nibashake bazayikureho kuko n’amanyanga gusa.
Urumuntu wamugabo urakoze kubabwizukuri, ngirango abunva mwunvise nababwiye ko" UBUKANA BWIMBOGA BUTOSTA INKONO " uyu mukobwa nta bwiza afite namba.
ariko ibyiri rushanwa birikuncanga mwatangiye mwiba rigatwarwa nuwifite ariko reka tubarebe uyumwaka ibyo muzitwaza nonese niba mutagendera kubafana mugendera kuki? ubwiza mwitwaza umubi asate? indeshyo mugenderaho abagufi mubahora iki?? bo ntaburanga cg ntabwenge cg umuco bagira?? cg mwategura muri rusange uwo uritsinze akitambukira umuco muvuga simbona bagera hanze bakambikwa amakariso gusa biri mumuco wacu??????? ndumva ntanicyo irirushanwa rimaze uretse kujugunya amafaranga kandi uwateramo inkunga amatsinda adafite ubufashs
mwiseneza ndumufana we ariko ibyo ishimwe avuze ,bifit’ishingiro nimba bafite amabwiriza bagenderaho nta mpamvu ,nimba aribyo shariffa na bandi bagakwiye kuba baratwaye ikamba rya miss rwanda ,so mureke tubigendemo buhoro
Mwiseneza sms zose Ni 97,382=2,921,460frw
yee ubwo muraje mubirimanganye mutangaze uwo mwe mushaka!!!nonese testeur mupimisha ubwiza niyihe?urugero rwa penaltie utanze twarwumvise ubwo nyine abasifuzi mwabarangije ntakundi!!!
hhhh @bigabo: none se igihugu ni wowe ko mbona uzanye iterabwoba no gutukana? Urinde, urakanga nde? Sinibaza ko urusaku n’induru nyinshi aribyo byasimbura amabwiriza agenga ibikorwa mu gihugu. Burya gufana ni byiza ariko mujye mushyiramo akenge n’ikinyabupfura.
Babwire kabisa , bavaneho amagambo menshi kuko nta gitangaza nuburyo arimo gutorwa byaramenyekanye ndetse nababiri inyuma baramenyekanye .
Mwiseneza josiane akwiye ikamba ,ntihakajye haba competition noneho ndumva Dieudonne afite uwo yarigeneye hamwe nabambari be,muzakora amanyanga kujyeza ryari? cg wamugani ibyaba miss biveho ntanicyo bimaze ,igisekeje uzatwara ikamba arazwi, nimunarimuha niyamanyanga yanyu ngontimutewe ubwoba nawe?ndumiwe noneho,JOsiane akunzwe kukurusha .
Sibyo byose ubwo Baratangiye!!!! Nanjye reka mbigusubiriremo Josiane ni miss wabanyarwanda undi muzaryambika azabe miss wanyu
Mwiseneza josiane akwiye ikamba ,ntihakajye haba competition noneho ndumva Dieudonne afite uwo yarigeneye hamwe nabambari be,muzakora amanyanga kujyeza ryari? cg wamugani ibyaba miss biveho ntanicyo bimaze ,igisekeje uzatwara ikamba arazwi, nimunarimuha niyamanyanga yanyu ngontimutewe ubwoba nawe?ndumiwe noneho,JOsiane akunzwe kukurusha .
Uyu Dieudonne mumucungire hafi n’ibi bigambo bye, hanyuma se Miss utorwa ni uwanyu mwebwe mushinzwe iryo rushanwa cyangwa Miss ni uw’igihugu ? ubwo muraje mutangire kibitobatoba, ese ubundi ubwiza bw’umuntu ubupimisha iki ? njye ntekereza ko ubwiza bw’umuntu buba mu mutima kandi Josiane arabyujuje Josiane ni mwiza pe! ureke bariya bisize ibirungo bitampaye agaciro; ahubwo ikamba murimuhe vuba amayira akigendwa.