skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yatumye benshi bacika ururondogoro kubera itangazo ry’igitaramo cyo mu kabari yagaragayeho

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane wakunzwe cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019,yatumye abantu bongera gucika ururondogoro kubera igitaramo byavuzwe ko azitabira cyo mu kabari ko mu Bugarama ari kumwe na Professor Nigga na Young Grace.

Ku munsi w’ejo taliki ya 31 Mutarama 2019, nibwo Mwiseneza yongeye kugaragara mu mujyi wa Kigali nyuma y’igihe ari mu kiruhuko,byatumye hahita hasohoka itangazo ryamamaza igitaramo kitavuzweho rumwe ko agomba kwitabira mu kabari ko mu Bugarama.

Ubwo yasuraga ikigo cya Ecole Française ku munsi w’ejo taliki ya 31 Mutarama 2019,abanyeshyuri bataye amasomo,barwana n’abarimu,kugira ngo babashe kubona Mwiseneza wavuzwe cyane.

Nubwo bitaramenyekana neza niba koko Mwiseneza Josiane aritabira iki gitaramo cyo mu kabari giteganyijwe uyu munsi,benshi mu bafana be babyamaganiye kure bavuga ko nta nyampinga wo mu kabari,abandi bavuga ko acyitabiriye yaba nta muco agira.

Biravugwa ko abategura iki gitaramo batigeze bavugana na Mwiseneza ahubwo bamushyize kuri iri tangazo kugira ngo bibonere abantu cyane ko ari umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda.

Abakunzi ba Mwiseneza barajwe ishinga no kureba uko bamufasha agashyira mu bikorwa umushinga we wakunzwe na benshi wo kurwanya imirire mibi itera igwingira mu bana b’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • miss popularity, bareke kumwitirira ibyo atazi
    si umuco mwiza.

    Uwo mwana mwishak kumwicira izina
    Uwo muntu nyirikabari ntaziko ibyo bintu arimo
    Bihanwa nategeko yishaka Ku musebya

    Josiane ashyikirize polisi abo bantu bashaka kumusebya bamwandika mu bitaramo byo mukabari kandi atemerewe kubijyamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa