skol
fortebet

Tanasha Donna yahaye ubutumwa bukomeye Diamond Platnumz ukunda gushurashura

Yanditswe: Monday 26, Aug 2019

Sponsored Ad

Tanasha Donna umaze kumenyekana kubera gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz,yatangaje ko uyu mugabo uzwiho gushurashura niyibeshya akamuca inyuma ibyabo bizahita birangira ndetse atazongera kumukoraho.

Sponsored Ad

Diamond washinjwe guca inyuma abahoze ari abakunzi be barimo Hamisa Mobeto na Zari Hussein,yabwiwe na Tanasha uri hafi kumubyarira umwana w’umuhungu ko niyibeshya akajya gushurashura azamuta akigendera.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram,Tanasha yagize ati “Nkunda se w’umwana wanjye ariko niyibeshya akaryamana nundi mugore sinzigera nongera kumukoraho (nawe arabizi).”

Diamond utajya wihanganira kubaho afite umugore umwe,yahawe umuburo ukomeye cyane ko abakobwa benshi batandukanye bamuhoye gushurashura ndetse no kuvugwaho gutera inda abakobwa benshi.

Nubwo mu minsi ishize Diamond yavuze ko yarohamye mu rukundo rwa Tanasha,benshi bemeza ko atazabasha kumubera indahemuka iteka cyane ko kugeza ubu bataranashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibitekerezo

  • Iyo abimubwira atararyamana nawe. Umushurashuzi iyo yakurungurutse ntiwamuzanaho amategeko. Kumukoraho no kumukoramo se igikomeye n’ ikihe? Umuntu wagukozemo wamubwira ngo ntazagukoreho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa