skol
fortebet

Tupac agiye gukorana indirimbo n’umuraperikazi w’umunyamerika

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Tupac wavuzweho ko yishwe arashwe mu mwaka wa 1996,biravugwa ko ari muzima ndetse mu minsi mike iri imbere agiye gukorana indirimbo n’umuraperikazi Cardi B uhagaze neza muri iyi minsi.

Omar Shakur wakunzwe cyane mu myaka ya za 90,yavuzweho kuraswa n’amabandi ubwo yari avuye kureba umukino w’iteramakofi mu mujyi wa Las Vegas,ariko abamuba hafi barimo J. Knight wari ufite se nawe w’umuraperi,yabwiye Dailymail TV ko mu minsi mike agiye gushyira hanze indirimbo ari kumwe na Cardi B.

Yagize ati “Ngiye kubagarurira Tupac bavandimwe.Munyizere Tupac ameze neza.Benshi ntibakwizera ko hari indrimbo ngiye kubahereza ya Tupac.

J. Knight yavuze ko Tupac azakorana indirimbo n’abahanzikazi barimo Cardi B kubera ko ari kuzamuka neza.

Nubwo byavuzwe mu binyamakuru ko Tupac yarashwe muri Nzeri umwaka wa 1996,uyu mugabo utunganya imiziki witwa J. Knight aherutse gutangaza ko uyu muraperi yibereye muri Maroc.

Ibitekerezo

  • Mana Yange! Ni Satani Se?

    Mana Yange! Ni Satani Se?

    Mana Yange! Ni Satani Se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa