skol
fortebet

Umukobwa wa Eminem yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’Umuraperi Eminem witwa Hailie Scott Mathers yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze ari mu biruhuko mu gihugu cya Australia.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 wabaye icyamamare kubera ahanini izina se yubatse,mu myaka irenga 20 amaze ari umuraperi,yifotoje yambaye utwenda two kogana bituma benshi bacika ururondogoro kubera uburanga bwe.

Eminem yagiye aririmba kenshi uyu mukobwa we ndetse yamuvunze mu ndirimbo 20 zirimo izakunzwe nka Stan, Mockingbird na When I’m Gone.

Eminem n’umugore we witwa Kimberly Scott basezeranye ubugira kabiri ndetse umubano wabo wavuzwe inshuro nyinshi mu binyamakuru mu myaka yashize.

Uyu mukobwa yagiye ashimira ibyo se Eminem na nyina Kimberly bamugejejeho birimo no kumufasha kurangiza amasomo muri 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa