skol
fortebet

Umunyamakurukazi w’ikizungerezi muri Uganda yavuze ku rukundo rwe na Paul Pogba

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umunyamakuru wa NTV witwa Sheila Nduhukire umaze iminsi aca ibintu muri Uganda kubera ibyavugwaga ko akundana n’umukinnyi wa Manchester United,Paul Pogba,yasetse cyane abanditse aya makuru.

Byavuzwe ko Paul Pogba abinyujije kuri Twitter ye yasabye Sheila Nduhukire ko yazamubera umugore ndetse ngo yiteguye kuza kubonana nawe muri Uganda gusa uyu mukobwa yasetse cyane abatangaje aya makuru y’ibihuha.

Abinyujije kuri Twitter ye, Sheila Nduhukire yagize ati “Mu nkuru zose nanditsweho iyatsinze n’iyi.”Yarangije ashyiraho ikinyamakuru cyamwanditse kigahuza ifoto ye niya Pogba.

Sheila Nduhukire ubu yiga Master’s mu Bwongereza mu bijyanye na communication ari naho haturutse ibihuha ko akundana na Pogba.

Sheila Nduhukire yari umwe mu banyamakuru b’igikundiro bari barasajije abagabo benshi muri Uganda ubwo yakoraga kuri NTV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa