skol
fortebet

Zari yagiriye inama ikomeye mukeba we Tanasha utwite inda ya Diamond Platnumz

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan yabwiye abanyamakuru ko uyu muhanzi atazigera areka gusambana ndetse ko umukunzi we Tanasha yakwitegura kurera umwana atwite wenyine.

Mu kiganiro Zari yagiranye n’umunyamakuru [blogger] Millard Ayo,yaburiye Tanasha ko akwiriye kwitegura kuzarera umwana we wenyine cyane ko ngo Diamond Platnumz atazareka gusambana.

Uyu mugore w’abana batanu wakundanye na Diamond mu gihe kingana n’imyaka 5, yabwiye Tanasha ko Diamond adateze kureka gushurashura ariyo mpamvu akwiye kwitegura kurera umwana wenyine

Yagize ati “Ni byiza ariko akwiriye kwitegura kwita ku mwana we wenyine kuko iyo urebye uruhererekane rw’abakobwa yakundanye nabo nanjye ndimo twese tumeze kimwe.Nta gishya nabonye.”

Zari yahishuye ko Diamond Platnumz afite gahunda yo kugurisha inzu abanamo n’abana be iherereye muri Afurika y’Epfo gusa ngo we nta kibazo afite kuko afite amazu menshi yo kubamo.

Zari yabwiye Tanasha gutangira kwitegura kurera umwana wenyine

Ibitekerezo

  • Bigaragara ko Zari agikunda Diamond.

    N’uko Ko Abahanzi Benshi Ar’abasambanyi
    Rero Uyo Mugore Akwiriy Kwitonda Gusa Nuko Yokwihangana
    Bakarera Umwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa