skol
fortebet

Abakozi ba Manchester United bakoze igikorwa kigaragaza ko bangaga Jose Mourinho cyane

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Abakozi bakora isuku ba Manchester United bagaragaje ko bangaga cyane Jose Mourinho kuko nyuma yo kwirukanwa kwe bahise birara mu biro bye bishimye babikubura mu minota itanu gusa.

Mourinho utarabanye neza na benshi mu bakozi ba Manchester United,yirukanwe ku wa Kabiri w’icyumweru gishize bitera benshi ibyishimo bikomeye aho n’aba bakozi bahise basukura ibiro uyu mutoza yakoreragamo bihuse kugira ngo batazongera kubona amafoto ye I Old Trafford.

Ibintu bya Mourinho birimo amafoto ye yari amanitse ku bikuta byamanuwe n’aba bakozi mu kanya nk’ako guhumbya ndetse ngo buri mukozi wese yatanze umuganda mu gusibaganya ibiranga uyu mutoza ku kibuga Old Trafford.

Umwe mu bantu bakora ku kibuga Old Trafford yabwiye The Sun ko aba bakozi bakora amasuku bakimara kumenya ko Mourinho yirukanwe,bahise binjira muri ibi biro bye bahita babikubura bishimye ku buryo bukomeye babipakira mu makarito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa