skol
fortebet

APR FC yasinyishije umukinnyi wa Gatanu uturutse muri Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya APR FC imaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 umukinnyi wo hagati Bukuru Christophe asatira wari umaze umwaka mu ikipe ya Rayon Sports.

Bukuru uri mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Bukuru akimara gusinyira APR FC yatangarije urubuga rwa APR FC ko yishimiye cyane kujya muri APR FC yahoze arota kuzakinira.

Yagize ati “Nabyakiriye neza, APR FC ni ikipe nziza, nzakora ibishoboka byose nitange mfatanyije n’abagenzi banjye tuyifasha muri byinshi. Ni ikipe nahoraga nifuza kuzakinira ubu navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo n’ubwo atariho nifuza kugarukira”.

Bukuru yageze muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS aho yari mu bakinnyi basimbura bafashaga Robertinho guhindura umukino.

Ibitekerezo

  • Musore iyizire mu ikipe igira gahunda

    naze dukore umuti ave muri gacanga idahemba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa