skol
fortebet

Arsene Wenger yatangaje ikintu gikomeye akundira Frank Lampard utararamba mu mwuga w’ubutoza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umutoza Arsene Wenger wamamaye kubera ibigwi yagize mu ikipe ya Arsenal mu myaka 22 yamaze ayitoza,yavuze ko umutoza Frank Lampard azakora amateka muri uyu mwuga kubera ahanini ukuntu yitwara iyo yatsinzwe,ibyemezo bikomeye afata ndetse n’imikinire ye.

Frank Lampard wasimbuye Maurizio Sarri muri Chelsea,ntiyavuzweho rumwe na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ko nta burambe afite mu mwuga.

Umutoza Arsene Wenger yavuze ko afitiye icyizere Frank Lampard ndetse yiteze ko azakora ibitangaza kubera ahanini uko akina ndetse n’ubuhanga bwo guhosha igitutu iyo yatsinzwe.

Yagize ati “Ndabona amaze gukora neza muri rusange.Iyo agize umusaruro mubi aratuza agakomeza gushaka uburyo bwo gukina.Umutoza mwiza umubonera mu buryo ahangana n’ibihe bibi byo gutsindwa.

Agerageza kurinda uburyo bwe bw’imikinire.Nkunda uko akina kandi kureba imikino ye.Afata ibyemezo bikarishye bituma atemeranya na benshi. Afite uko ayobora kandi akihagararaho.Afite umwuka wo guhangana kandi uba ukenewe cyane iyo uri utoza ikipe ikomeye.”

Frank Lampard amaze gutsinda umutoza Mourinho imikino 3 yose bamaze guhura ndetse aracyari mu makipe 4 yambere kandi nta mukinnyi n’umwe yaguze muri Chelsea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa