Arteta yatangaje impamvu isekeje yatumye Arsenal inanirwa gutsinda Bunley
Yanditswe: Monday 03, Feb 2020
Umutoza Mikel Arteta umaze gutsinda umukino umwe muri 7 amaze gutoza Arsenal yatangaje ko ikipe ye yananiwe gutsinda Bunley kubera ko ikibuga cyayo Turf Moor kitari cyuhiwe amazi mbere y’uko umukino uba.
Uyu munya Espagne watangiye kwitwa umwami wo kunganya kubera ukuntu amaze imikino myinshi anganya,yavuze ko abakinnyi be bagowe n’ikibuga kitaherukaga amazi ndetse n’ubwatsi bwacyo bwari burebure.
Yagize ati “Gukina byari bigoye.Ubwatsi ni burebure nta mazi aheruka kuhirwa mu kibuga.Ntabwo byakorohera gukina umupira w’amaguru.Nari niteze ko ikibuga bashyiramo amazi ariko siko byagenze.”
Uyu mutoza yashimiye abakinnyi be uko bitwaye by’umwihariko Mustafi umaze iminsi yitwara nabi ariko akaba atangiye kugaruka mu bihe byiza.
Arsenal yanganyije 0-0 na Bunley,imaze igihe yarabuze amanota 3 iri ku mwanya wa 10 n’amanota 31 mu mikino 25 imaze gukinwa muri shampiyona y’Ubwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *