Bakame n’umuryango we bakoreye impanuka I Nyamata[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018
Umunyezamu wa Rayon Sports uherutse guhagarikwa Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yakoze impanuka y’imodoka ari kumwe n’umuryango we,Imana ikinga ukuboko kuko ntawahasize ubuzima gusa umufasha we n’umwana we bagize ibikomere byatumye bahita bajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Amakuru agera ku Umuryango ni uko uyu wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports, yakoze impanuka muri iki gitondo ari kumwe n’abagize umuryango we mu modoka gusa ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.
Amakuru aravuga ko Bakame ntacyo yabaye gusa umugore we n’umwana bagize ibikomere bidakanganye bajyanwa mu bitaro by’I Nyamata.
Bakame wahagaritswe muri Rayon Sports ku wa 17 Kamena 2018 kubera ikiganiro yagiranye n’umufana witwa Kibonge cyakwirakwiriye hirya no hino benshi bakavuga ko yarimo agambanira Rayon Sports,yakoreye impanuka ahitwa ku Gahembe ubwo imodoka ye yarengaga umuhanda nkuko amafoto agera ku Umuryango abigaragaza.
Twagerageje kuvugana na Ndayishimiye Bakame kuri Telefoni ntibyadukundira gusa turacyabakurikiranira byinshi kuria iyi mpanuka.
Ibitekerezo
Ndamwifuliza koroherwa,ariko akwiye gutungana ibigomba akagaruka muri Rayon.