skol
fortebet

Abatoza babiri Chelsea FC yifuza kuzakuramo usimbura Maurizio Sarri bamenyekanye

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yifuzaga guha akazi Zinedine Zidane kugira ngo asimbure Maurizio Sarri bikarangira yisubiriye mu ikipe ya Real Madrid,biravugwa ko yifuza guha akazi umwe mu batoza 2 barimo Nuno Espirito Santo wa Wolverhampton na Frank Lampard utoza Derby County.

Sponsored Ad

Chelsea itaritwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ndetse bikaba bikomeye ko irangiza mu makipe 4 ya mbere,biravugwa ko ishobora kwirukana Maurizio Sarri yahaye akazi mu ntangiriro z’uyu mwaka ikagaha umwe muri aba batoza.

Abafana ba Chelsea FC barakajwe no gusezererwa na Manchester United muri FA Cup bituma bamwe batangira kwigaragambya bagasiba imikino.

Abafana bamwe ba Chelsea bavuze ko Sarri adakwiriye kuba umutoza wabo ariyo mpamvu bivugwa ko Roman Abramovich ashobora kuzamwirukana mu mpera z’uyu mwaka w’imikino naramuka adatwaye igikombe cya UEFA Europa League cyangwa ngo aze mu makipe 4 ya mbere.

Umunya Portugal Nuno w’imyaka 45,yagaragaje ubushobozi muri Wolverhampton kuko yagoye amakipe akomeye mu Bwongereza ndetse yatsinze Chelsea inshuro 2 zose byatumye benshi mu bafana bamugirira icyizere.

Undi mutoza ushobora kuza muri Chelsea ni Frank Lampard wayubatsemo amateka nk’umukinnyi,kuri ubu uhagaze neza mu ikipe ya Derby County muri Championship.



Chelsea FC irifuza guha akazi umwe mu batoza barimo Nuno na Lampard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa