Cristiano Ronaldo yakuye umutima abanya Portugal bamukunda bikomeye
Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018
Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yakuye imitima abafana b’ikipe y’igihugu cya Portugal ubwo yabazwaga niba ateganya gusezera mu ikipe ya Portugal ntabihakane cyangwa ngo abyemeze ahubwo agashyira abanyamakuru mu rujijo.
Uyu munya Portugal w’imyaka 33 yababajwe cyane no gusezererwa kw’iyi kipe y’igihugu muri 1/16 cy’igikombe cy’isi na Uruguay batsinzwe ibitego 2-1,yanze kugira icyo atangaza ku byerekeye ahazaza he mu ikipe y’igihugu ndetse ntiyigeze yemeza ko azakomeza kuyiinira byateye impungenge abanya Portugal.
Yagize ati “iki sicyo gihe cyo gutangaza ahazaza hanjye mu ikipe y’igihugu,ku mutoza cyangwa se ku bakinnyi banjye.Ndabizi neza ko iyi kipe izakomeza kwitwara neza,ndetse izakomeza kuba imwe mu makipe meza ku isi.Twarwanye intambara ikomeye kugira ngo dutsinde ariko ntabwo byashobotse.”
Ronaldo yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru ku hazaza he nyamara igikombe cy’isi gikurikira giteganyijwe mu mwaka wa 2022 nta cyizere ko azagikina kuko azaba afite imyaka 37.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *