skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yavugishije benshi kubera ibyo yakoranye na Dybala

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yishimiye igitego yatsinze Parma agasoma ku munwa mugenzi we bakinana Paulo Dybala wari umuhaye umupira mwiza.

Kuwa 19 Mutarama uyu mwaka nibwo Ronaldo yatsinze Parma ibitego 2 wenyine ariko icya kabiri nicyo cyateje impaka kuko yagaragaye ari gusoma ku munwa mugenzi we Paulo Dybala.

Aba bombi bajya kwishimira iki gitego cy’intsinzi bahuje iminwa barasomana ariko by’impanuka ariyo mpamvu benshi batangiye kubashinja ubutinganyi.

Ronaldo usanzwe afite umukunzi ndetse n’abana 4,yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bagaruye ibyavuzwe mu minsi ishize ko akundana mu ibanga n’umugabo ukina iteramakofe ukomoka muri Maroc.

Bamwe mu bakunzi ba Ronaldo bavuze ko yashakaga gufata ku rutugu mugenzi we bihurira y’uko nawe yari yahindukiye barasomana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa