skol
fortebet

Douglas Costa yavuze ikintu gitangaje yigiye kuri Cristiano Ronaldo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Douglas Costa ukina muri Juventus asatira yavuze ko imiterere y’umubiri wa Cristiano Ronaldo yatumye we na bagenzi be biyemeza kugabanya ibiro bakubabaka imibiri yabo.

Uyu munya Brazil yavuze ko Ronaldo yatumye we na bagenzi be bifuza kugira umubiri wiyubatse nkuwe cyane ko ngo akunze kwifotoza yambaye ubusa hejuru.

Aganira n’ikinyamakuru Esporte Interativo,Costa yagize ati “Nkunda kwita ku mubiri wanjye cyane ariko ubu n’akarusha.Mfite imyaka 29 kandi ndabyumva.Mukunze kubona Ronaldo yambaye ubusa hejuru,afite umubiri mwiza cyane.Twese twifuza kugira umubiri nk’uwe.

Kuva yagera mu ikipe yacu, benshi mu bari babyibushye batangiye kugabanya ibiro.Biratangaje,akunda kudukoresha cyane inyuma y’ikibuga.”

Ronaldo aherutse kurakarira Aaron Ramsey wamwibye igitego kuwa Gatatu ubwo bakinaga na Locomotiv Moscow agatera umupira we ubwo wari ugiye kurenga umurongo.

Ronaldo yakoze umubiri cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa