skol
fortebet

Jurgen Klopp yatangaje agahinda gakomeye yatewe no kuza kwa VAR

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 15, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yavuze ko ari mu gahinda gakomeye yatewe na Video assistant referee [VAR] ko kuba atakibasha kwishimira igitego cy’iyi kipe ye iri mu bihe byiza.

Jurgen yabwiye abanyamakuru ko yafashe icyemezo cyo kutazongera kwishimira igitego nkuko yabigenzaga kera,kubera ko igitego gisigaye cyemezwa ari uko umuntu uri kuri VAR abihaye umugisha.

Jurgen wakundwaga na benshi kubera uburyo yishimiraga igitego yagize ati “Sinkishimira igitego cya Liverpool na rimwe kuko ugomba gutegereza ko umuntu akubwira ko aricyo.”

Jurgen avuga ko VAR ariyo igena ko igitego aricyo ariyo mpamvu yirinda kubyina mbere y’umuziki cyane ko ngo hari ibitego byinshi byangwa.

Liverpool ikomeje gutsinda amakipe ubudasiba kuko yaraye itsinze Watford ibitego 2-0 bya Mohamed Salah ndetse nkuko Jurgen yabivuze VAR yanze igitego cya Sadio Mane ivuga ko yaraririye ama santimetero make cyane umuntu atapfa kubonesha ijisho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa