skol
fortebet

KNC yongeye kugenera Rayon Sports ubutumwa bwuzuyemo kuyipfobya bikomeye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 04, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United yatangaje ko ababajwe no kuba agiye gukina n’ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo bikomeye aho yasabye abafana kutazikoma perezida Sadate nyuma y’uyu mukino bazayitsindamo.

Perezida wa Gasogi United yavuze ko Rayon Sports ifite ibibazo bikomeye kuko ngo yananiwe kubatsinda aribwo bacyinjira muri shampiyona ariko ngo ubu bamaze kuyimenyera aho yibaza uzagirwa urwitwazo nyuma y’uyu mukino izaboneramo amakuba.

Yagize ati “Ubutumwa nabaha nuko aribwo bagiye kubabara kurushaho.Kiriya gihe [mu mukino ubanza] birangayeho kuko twari dufite igihunga ariko ndabizi ntibari bubure icyo bavuga.Rayon Sports ntijya ibura icyo ivuga.Ubushize APR FC yarabatsinze,amakosa aba umutoza.Uyu munsi Gasogi United irabanyuka bavuge ko bagambaniwe bagurisha Sarpong bazana Sugira.Ndabizi nibyo bari buvuge.Urwitwazo rwabo ndaruzi,ibibazo byose barabishyira kuri Sadate.Muhe amahoro Sadate.

Mumureke mwikorere mu itama,mwikubitire,ibyanyu mutegure umwaka utaha kuko ubu nta kipe mufite.Ntabwo ikipe yaba ishaka ibikombe,ishaka guhangana n’ikipe nka Gasogi ngo irekure abakipe yagenderagaho nka Sarpong.Noneho numvise ngo hari n’abavuye mu mwiherero baburiwe irengero.Icyo nzicyo nanjye mfite amatsiko y’amagambo azavugwa ku wa Mbere.

KNC yavuze ko Rayon Sports itabura umuntu yikoreza ibyaha byose nka ya ntama abayisiraheli bashyiragaho ibyaha byabo barangiza bakayitwika gusa ngo biteguye kuyikubita ahababaza kuko ngo bazi neza intege nke zayo.

Rayon Sports igomba gucakirana na Gasogi United kuri iki Cyumweru saa Cyenda mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona uzabera kuri stade ya Kigali.Umukino wa mbere wahuje aya makipe yombi muri shampiyona warangiye anganyije 0-0.

KNC yavuze ko atumva ukuntu ikipe ishaka igikombe igurisha Sarpong

Ibitekerezo

  • Rayon iratontoma ariko iraziritse nikumagambo gusa ntabikorwa.

    Kncarariara nkagahinja uyumunsi noneho amagamboye abareyo turayacecekesha

    knc icyo mukundira atsinda match itaraba

    Uyu mugabo gusa aravuga kabisa umunwa yarawubatse bikaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa