Luis Suarez yagiriye inama ikomeye ubuyobozi bwa FC Barcelona
Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018
Rutahizamu wa FC Barcelona,Luis Suarez,uherutse kuyifasha guha isomo rya ruhago Real Madrid,yagiriye inama ubuyobozi bw’iyi kipe ko bukwiriye gushaka umusimbura kuko ageze mu za bukuru.
Nubwo amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 14 mu mikino amaze gukinira FC Barcelona, Suarez yabwiye ubuyobozi bwe ko bukwiriye gutangira kurambagiza undi nimero 9 kuko we ageze ku myaka 31.
Suarez yasabye ko FC Barcelona yashaka rutahizamu wo kumwunganira
Yagize ati “Kuba FC Barcelona yatangira gushaka nimero 9,ni ibintu byumvikana kuko maze kugeza ku myaka 31 y’amavuko.”
Suarez uheruka gutsinda ibitego 3 muri 5-1 FC Barcelona gutsinda Real Madrid,yavuze ko imbaraga zo gutsinda ibitego akizifite gusa kumushakiraho undi rutahizamu mushya ntacyo bitwaye kuko amaze gukura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *