skol
fortebet

Messi ashobora guhombya FC Barcelona kubera ibyo yakoze yibuka Maradona

Yanditswe: Monday 30, Nov 2020

Sponsored Ad

Kizigenza Lionel Messi wa FC Barcelona ashobora gutuma iyi kipe ye icibwa akayabo k’ibihumbi 3000 by’amayero kubera ibyo yakoze ku mukino batsinzemo Osasuna ku munsi w’ejo ibitego 4-0 aho yakuyemo umupira w’iyi kipe akinira asigarana uwa Newell’s Old Boys kizigenza Maradona yakiniye.

Sponsored Ad

Ubwo Messi yatsindaga igitego kimwe muri 4-0 batsinze Osasuna kuri iki Cyumweru,yishimiye igitego akuramo umupira wa FC Barcelona asigarana uwo yari yambaye munsi w’ikipe ya Newell’s Old Boys wanditseho nimero 10 yambawe na Maradona uherutse gutabaruka azize umutima.

Messi nawe yanyuze mu ikipe ya Newell’s Old Boys yo muri Argentina ariko yahisemo guha icyubahiro Maradona akuramo umupira wa FC Barcelona yari yambaye awushyira hasi,asigarana uw’iyi kipe yamuzamuye we na Maradona gusa yari yambaye nimero 10 yambawe n’uyu nyakwigendera muri iyi kipe.

Messi akimara gusigarana umupira wa Newell’s Old Boys wa Maradona,yahise asoma ibiganza abitunga mu kirere nkuko Maradona nawe yishimiraga igitego.

Umusifuzi Mateu Lahoz yahaye ikarita y’umuhondo Lionel Messi ariko hari amakuru avuga ko uku kwishimira igitego kutemewe mu mategeko ya FIFA ariyo mpamvu ashobora gutuma FC Barcelona icibwa ibihumbi 3000 by’amapawundi nkuko ingingo ya FIFA ya 12.

Messi watwaye Ballon d’Or 6,yanditse ubutumwa bukora ku mutima ubwo Maradona yapfaga ati “Umunsi ubabaje ku banya Argentina bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.Yagiye ariko ntiyadusize kuko Diego azahoraho.

Ndacyibuka ibihe byiza twagiranye kandi ndashaka kwihanganisha umuryango we n’inshuti.Aruhukire mu mahoro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa