skol
Kigali

Messi yatangaje ikintu kiri kumushengura umutima kurusha ibindi muri iki gihe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020

Kizigenza Lionel Messi yaraye atangaje amagambo akomeye ubwo yari agarutse muri Espagne avuye mu ikipe y’igihugu ya Argentina aho yavuze ko arambiwe guhora anengwa muri buri kintu cyose kibaye kuri FC Barcelona.


Ubwo yari ageze ku kibuga cya El Prat avuye mu butumwa bw’ikipe y’igihugu,Messi yaganiriye gato n’abanyamakuru ababwira ko amaze kurambirwa kwitirirwa buri kintu kibaye muri FC Barcelona ubwo yari abajijwe ku biherutse kuvugwa n’uwahoze ahagararariye Antoine Griezmann wamushinje kugira uruhare runini mu kumusubiza inyuma.

Messi yabwiye abo banyamakuru ati “Ndambiwe guhora nengwa muri buri kimwe.”

Eric Olhats,wahoze ashinzwe gushakira amakipe Antoine Griezmann ahertse gutangaza ko Lionel Messi yagize uruhare runini mu kwangiza impano y’uyu wahoze ari umukiriya we.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’aho Antoine Griezmann agereye muri Barcelona avuye muri Atletico Madrid kuri miliyoni 107 z’amapawudi mu mwaka ushize,yagowe bikomeye na Lionel Messi.

Bwana Eric Olhats yashinje Lionel Messi kuba umunyagitugu ndetse no kugira iterabwoba mu ikipe ya FC Barcelona cyane ko ngo ariwe ugenga ibikorwa byose by’iyi kipe.

Ati “Antoine yagiye mu ikipe iri mu bibazo aho Messi ayobora buri kimwe.Ku ruhande rumwe aba ari umwami w’abami urundi akaba umutegetsi ukomeye ntabwo yigeze areba ijisho ryiza Antoine akimara kuhagera.

Nkunda kumva Antoine avuga ko nta kibazo afitanye na Messi ariko ntabwo aribyo.Ni umwe mu bagira iterabwoba waba uri ku ruhande rwe cyangwa mutari kumwe.

Ku ruhande rwanjye,Messi yavuze ko ashaka kugenda kugira ngo arebe uruhare afite mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abakinnyi binjiye n’abagenda ariko ntabwo yagiye.Messi n’igitangaza.

N’umukinnyi mwiza mu kibuga ariko inyuma yacyo ni mubi. Barcelona iri mu bibazo.Muri iriya kipe harimo kanseri yayigizeho ingaruka.”

Lionel Messi wari urakaye cyane akimara kwinjira mu modoka ye yarimo n’umugore we Antonela Roccuzzo wari waje kumutegereza,yahise avuga ati "Hejuru y’ibyo byose,nyuma y’urugendo rw’amasaha 15,mfite abayobozi bashinzwe imisoro bantegereje.Ibi n’ubusazi."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibikurankota Kiyovu Sports yakuye muri Uganda byatangiye imyitozo...

Abakinnyi 2 bakomoka muri Uganda, Emmanuel Arnold Okwi na Mzamiru Mutyaba...
28 October 2021 0

FC Barcelona yirukanye uwari umutoza wayo Ronald Koeman

Umutoza Ronald Koeman yirukanwe ku mirimo yo gutoza ikipe ya FC Barcelona...
28 October 2021 0

Umusaza yahemukiye bikomeye abasore bamusambanyirije umugore

Mu gace ka Pissela muri Burkina Faso habereye ibitangaza ubwo ubwo abasore...
27 October 2021 0

Carlo Ancelotti yihanangirije Eden Hazard wifuza gukina ari ku rwego rwo...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid,Eden Hazard, yasabwe...
27 October 2021 0

Manchester United yamanutse cyane ku rutonde rw’amakipe akomeye i Burayi...

Ikipe ya Manchester United yamanutse ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’uko...
27 October 2021 0

APR FC yatomboye RS Berkane muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR FC yatomboye ikigugu Renaissance Sportive de Berkane yo muri...
26 October 2021 0