Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije induru
Yanditswe: Sunday 15, Sep 2019
Rutahizamu Neymar Jr waraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’intambara ikomeye yarwanye ngo asubire muri FC Barcelona bikarangira ayitsinzwe,yavuze ko amenyereye kuvugirizwa induru ndetse abaraye babikoze baruhiye ubusa.
Uyu rutahizamu w’Umunya Brazil uzwiho kugira imyitwarire idahwitse, yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino utoroshye yaraye afashijemo PSG gutsinda Strasbourg igitego 1-0 ko atatunguwe no kuba abafana bamuvugirije induru kuko ngo arabimenyereye.
Yagize ati “Abafana ndabumva kandi ndabizi byarabagoye.Ubu ndacyari umukinnyi wa PSG.Nta butumwa budasanzwe mfitiye abafana gusa menyerewe kuvugirizwa induru n’abafana.Ubu ngiye kuzajya nkina buri mukino mvugirizwa induru nkaho ndi hanze y’ikibuga cyacu.Biteye isoni,nta kibazo mfitanye n’abafana.
Buri wese arabizi ko nashakaga kugenda.Narabivuze kandi nabisubiramo.Ibintu byarahindutse ubu ndi umukinnyi wa PSG ngiye gutanga byose mfite mu kibuga.”
Abafana ba PSG bari bazanye ibyapa byanditseho amagambo yo gutuka Neymar Jr na se gusa yaje kwitwara neza abatsindira igitego cyiza yikaraze mu kirere ku munota wa nyuma w’umukino
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *