skol
fortebet

Raheem Sterling yatangaje icyo agiye gukora kugira ngo yibagize abakunzi ba ruhago Messi na Ronaldo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’Umwongereza ukinira Manchester City,Raheem Sterling, yatangaje ko kugira ngo ahangane na Cristiano Ronaldo na Lionel Messi agiye gushaka uko yahozaho mu mikinire ye.

Raheem Sterling yatangaje ko nubwo atari ku rwego rumwe na Messi na Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi muri ruhago,yavuze ko akomeje kwitwara neza nkuko ahagaze neza muri iyi minsi yazabibagiza isi yose.

Yagize ati “Iyo urebye aba bakinnyi bombi,ikintu cy’ingenzi uhita ubona nuko batitwaye neza icyumweru kimwe,bibiri,bitatu ahubwo bitwaye neza mu gihe cyose bamaze mu mupira w’amaguru.Ubu nibwo ndi gukina ku rwego rwo hejuru,nkeneye gukomeza kwitwara neza.”

Raheem Sterling niwe Mwongereza uhagaze neza kurusha abandi muri uyu mwaka w’imikino aho kuri ubu amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 4 ya shampiyona amaze gukina ndetse ari gufasha Ubwongereza kwitwara neza mu gushaka itike yo kwerekeza muri Euro 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa