skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije myugariro Kayumba Soter wari uyoboye abandi muri Kenya

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro w’Umunyarwanda Kayumba Soter wakiniraga AFC Leopards yo muri Kenya yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo 2019.

Soter Kayumba w’imyaka 26 y’amavuko wari kapiteni wa AFC Leopards, yahisemo gutandukana nayo kubera ko we na bagenzi be yari imaze amezi 4 itabahemba.

Kayumba yari amaze umwaka n’igice yerekeje muri shampiyona ya Kenya, akaba yaravuye mu Rwanda ari kapiteni w’ikipe ya AS Kigali.

Kubera ibibazo by’amikoro biri muri Kenya,Kayumba Soter yahisemo kugaruka mu Rwanda aho agomba gutegereza mu kwezi kwa Mbere agatangira gukinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye amasezerano mashya.

Kayumba agiye guhanganira umwanya muri Rayon Sports n’abandi ba myugariro barimo Rugwiro Herve, Saidi irakoze, Samuel Ndizeye, Hamza Runaniza na Hussein Habimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa