Rayon Sports yatangaje umutoza iri kuvugana nawe n’igihe bazamutangariza
Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017
• Rayon Sports yatangaje ko iri mu biganiro n’umutoza w’umunya Romania Nedelcu Leonida Marian
• Rayon Sports izatangaza umutoza mushya mu cyumweru gitaha
• Karekezi aracyakurinywe n’ubugenzacyaha kubera ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho akekwaho
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko batagishoboye gutegereza umutoza Karekezi Olivier uri mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha byokoreshejwe ikoranabuhanga akurikiranweho,ndetse bari kuvugana n’umutoza w’ umunya-Romania Nedelcu Leonida Marian.
Amakuru Umuryango ukesha Ruhagoyacu,aravuga ko Rayon Sports igeze kuri ibiganiro byo gusimbuza uwari umutoza mukuru wayo Karekezi ndetse mu cyumweru gitaha bazatangaza umutoza mushya nkuko Muvunyi yabitangarije Ruhagoyacu.
Karekezi ari mu maboko y’ubugenzacyaha
Yagize ati “Kuri ubu ntabwo Karekezi turi kumwe gusa twemeje ko mu cyumweru gitaha tuzicara tugahitamo umusimbura.Nedelcu Leonida Marian ni umwe mu batoza tumaze kuvugana ariko ntawe twari twahitamo yaba umukuru cyangwa uwungirije”.
Mu minsi ishize nibwo uwigeze gutoza ikipe ya Police FC,Goran Kopunovic yatangaje ko yavuganye na Rayon Sports ndetse hari amahirwe menshi ko ashobora kuyerekezamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *